Dr Apotre Gitwaza yaganiriye n’abanyamakuru ku igiterane Afurika Haguruka

Patrick KANYAMIBWA



Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Nyakanga 2011, Dr Apotre Paul Gitwaza yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije kubasobanurira aho imyiteguro y’Igiterane ’Afurika Haguruka Urabagirane’ igeze dore ko habura icyumweru kimwe gusa ngo gitangire.


Dr Apotre Paul Gitwaza, wari wambaye ishati y’igitenge, ipantalo y’itisi, n’inkweto zizwi ku izina rya congo,[bitari « kongo »],yabwiye abanyamakuru ko iki ari igihe cyo guhindura Afurika ndetse bikagaragara ko nayo ishoboye, dore ko byavuzwe kenshi ko abatuye uyu mugabane ntacyo bo ubwabo bakishoborera. Paul Gitwaza yagize ati : “Turashaka gukomeza kugaragaza ko uko Afurika ivugwa atari byo na gato. Ubukene Abanyafurika bafite nta kindi kibubatera ahubwo usanga ahanini biterwa n’imitekerereza yabo”.


Ngo kuva iki gitarane cyatangira mu mwaka w’1999 hari ibintu bitandukanye byagezweho birimo kugaragaza isura nziza y’u Rwanda mu mahanga, kwigisha abantu gutera imbere mu bikorwa byabo bya buri munsi no mu buzima bwo mu mwuka, gutuma andi matorero ashishikarira gukora ibiterane bitandukanye n’ibindi. “Ubuhanuzi tuzaniye abantu ni ukubabwira ko umuntu wenyine ariwe ufite destin y’ubuzima bwe bw’ejo hazaza. Nidukora neza tuzasarura ibyiza, nidukora nabi kandi tuzasarura ibibi ; iki rero ni igihe cyo kugirango twigishe abantu kugira umuco w’ubunyangamugayo” aya ni amagambo ya Paul Gitwaza.


Yakomeje avugako Afurika Haguruka izatwara amafaranga agera kuri miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda ; aya yose yavuye mu itorero rya Zion Temple, icyakora hari n’amadolari 35,000 yatanzwe n’inshuti z’itorero azakoreshwa mu bikorwa bitandukanye. Umushumba w’Itorero rya Zion Temple ku isi yose, yavuze ko aya madolari 35 000 (ni ukuvuga asaga 21,175,000 z’u Rwanda) azakoreshwa mu buryo bukurikira :


--10 000 USD bizakoreshwa mu gikorwa cyo gusura imfubyi n’abapfakazi bo mu mudugudu witiriwe Mandela mu Bugesera,


--ibihumbi 10 USD bindi bikoreshwa mu gusura inkambi y’impunzi ya Kiziba iri mu Karere ka Karongi,


--ayandi 10 000 USD akoreshwe basura Gereza ya Kimironko


--naho asigaye 5 000 USD azakoreshwa mu guhuriza hamwe abayobozi bakuru bo mu nzego za Leta mu gikorwa cyiswe Prayer Breakfast.


Afurika Haguruka urabagirane izahuriza hamwe abantu bazaturukaka mu bihugu 15 birimo u Rwanda, u Burundi, Uganda, Kenya, Tanzaniya, RDC, Sudani y’Amajyepfo, Somaliya, Afurika y’Epfo, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Bwongereza, u Butaliyani, Suwedi, u Bushinwa n’ahandi.


Iyi ni inshuro ya 12 habaye igiterane cyiswe Afurika Haguruka urabagirane “Africa arise and Shine” gitegurwa n’Itorero rya Zion Temple, intego y’uyu mwaka igira iti : “Invading Nations with the Kingdom Culture” bishatse kuvuga “Duhaguruke twinjize umuco w’Imana mu mahanga yose”. Kizatangira kuwa 31 Nyakanga kirangire kuwa 7 Kanama 2011 kuri Zion Temple mu Gatenga.


 Iki kikaba ari igikorwa kiza ubwo abayobozi b’amasengerero akomeye mu Rwanda batangiye kumenya akamaro k’itangazamakuru bakarishaka ngo basobanure ibyo bari gutegura no gukora tukaba twizerako bitarangiriye aha.


Ushobora gukurikira kgltimes.com kuri facebook.Amakuru mashya ya sports na show biz kandi agezweho isaha ku isaha arakugeraho…Sura urubuga rwacu rwa facebook;ubundi ube umwe mu bafana bacu bakomeye ku isi.


 

Post new comment

The content of this field is kept private and will not be shown publicly.
By submitting this form, you accept the Mollom privacy policy.